Tereza wa Avila

The Carmelite Family
Burundi - Rwanda
Go to content

Tereza wa Avila

Amahoro.pl
Published by The Reg. Vicariate in The Reg. Vicariate · 10 June 2015
Tags: TeresawaAvila
Tereza wa Ahumada yavutse tariki 28 Werurwe mu mwaka w’1515 aho bita Avila mu gihugu cya Esupanye, ahagana isakumi n’imwe za mu gitondo. Yabatirijwe muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Yohani. Bamwise izina rya Tereza nka Nyirakuru ubyara nyina witwaga Tereza de las Cuevas. Muri icyo gihe nta mutagatifu wabagaho ufite izina rya Tereza. Se wa Tereza, Alphonso yari yarashakanye na Catalina del Peso mbere y’uko yongera gushyingiranwa bundi bushya na Beyatirise wa Ahumada ari we nyina wa Tereza. Umugore wa mbere yitabye Imana ku wa 28 Nzeli 1507 ahitanwe n’indwara y’icyorezo. Bari bafitanye abana babiri: Maria na Juan. Se Alfonso (Sanchez) Sanshezi[1] ufite inkomoko ya kiyahudi na nyina Beyatirise wa Ahumada wari utuje kandi agasetsa. Kuri bo, ukwemera cyari ikintu cy’ingenzi. Imana yatoye Tereza akiri muto, umunyamurava, akagira ubwenge n’urukundo. Afite imyaka irindwi yashakaga kubona Imana nuko ashuka musaza we Rodrigo[2] ngo bajye guhorwa Imana mu gihugu cy’Abamore. Hashize imyaka itandatu, agahinda ka mbere karamusaga ubwo nyina yitabaga Imana. Tereza yari afite imyaka cumi n’itatu. Tereza ibyo bibaye, ni bwo yerekezaga amaso kuri Bikira Mariya amusaba kumubera umubyeyi. Se atewe impungenge n’uko umukobwa we yari mwiza, amuragiza ababikira ba Mutagatifu Agusitini (abagusitini) b’umwari w’Ingabire. Ni bwo rero icyifuzo cye cy’ibyiza by’ijuru cyongeye kugaruka, akanabona ko ubuzima bwo kwiha Imana ari inzira nyayo yo gukira no kugira ubuzima bw’iteka.
N’ubwo se atabishakaga, Tereza yinjiye mu bakarumelita bo mu kigo cyitiriwe Ukwigira umuntu cya Avila mu w’1535[3]. Nyuma yo gusezerana yararwaye, maze imiti yafatiye aho bita Besedasi iramushegesha araremba byo gupfa. Ku bw’igitangaza cya Mutagatifu Yozefu[4], umugabo udahinyuka akaba n’umurinzi wa Yezu na Mariya, Tereza yagarutse mu kigo aho azamara imyaka makumyabiri arwana urugamba mu nzira yo kugana Imana. Umurava n’urukundo bye ntibihangarwa ariko yakundaga cyane ibiganiro. Nyamara kandi Imana yashakaga ko ayirundurira wese. Afite imyaka 39, ububabare bwa Kristu bwamushenguye umutima. Aha ni ho hazaga kuvuga yego ubudasubira inyuma Imana izakiriza ingabire z’amayobera (grâces mystiques).
Tereza yumvise ahamagariwe kwitanga birushijeho. Ibyo yabagamo muri monasiteri ntibyari bigihagije. Yumvise agize inyota y’umutuzo, yo kubaho wenyine, y’ubuzima bukaze. Ibyo byose akaba ari ngombwa kandi bigafasha mu buzima bwo kurangamira Imana. Kugira ngo atange igisubizo cy’ibyo Imana yamusabaga no gufasha Kiliziya yari yugarijwe n’abaprotesitanti, ni bwo afashe icyemezo cyo gushinga monasiteri aho itegeko rya Karumeli rizubahirizwa bundi bushya nk’uko byari bimeze mu w’1247 igihe ryatangwaga na papa Inosenti wa Kane.
Nyuma y’ingorane n’ibibazo byinshi byari byatewe n’ikigo Tereza yabagamo bwa mbere ndetse n’abantu bo mu mugi, ni bwo yaje gushinga monasiteri yaragijwe Mutagatifu Yozefu yatashywe ku wa 24 Kanama 1562 ku munsi mukuru wa mutagatifu Baritolomayo. Hamaze kuboneka ituze, ubuzima bwa monasiteri bushingiye ku isengesho ry’umutima bugenda bwisuganya gahoro gahoro. Ni bwo Tereza yandikaga igitabo kivuga ku buzima bwe, Inzira y’Ubutungane hamwe n’Amategeko Shingiro. Kuri Tereza kwari uguhozwa gukomeye kwibona hagati y’abakobwa be babaho gikene, kandi mu isengesho ryo kwisuganya.
Mu w’1567, Umukuru w’Abakarume aza i Avila asaba Tereza gushinga izindi karumeli akurikije uko umusatsi wo ku mutwe we ungana. Ashinga karumeli ya Medina Deli Kampo, ni ho yahuye na Yohani wa Mutagatifu Matiyasi, ari we uzitwa Yohani w’Umusaraba. Nyuma yakomereje i Kasitiye. Mu myaka ine yari amaze gushinga ibigo bine by’abagore na kimwe cy’abagabo. Mu w’1572 yaje gusubira mu kigo cy’Ukwigira umuntu cya Avila kukibera umukuru. Ni bwo kandi ababikira bamwe bavugije induru bavuga ko batamushaka bamwangira kwinjira. Mu bwitonzi n’ubushishozi yashoboye kugarura ababikira ku murongo, abifashijwemo na Yohani w’Umusaraba wari umuyobozi wa roho w’icyo kigo. Mu kwezi k’Ukwakira ku wa 10 muri uwo mwaka ni bwo yabonye ingabire y’ikirenga bita ingabire nyobera (grâces mystiques).
Mu w’1574, Tereza yongera gukomeza umurimo we wo gushinga ibigo. I Beyasi yahuye bwa mbere na Padiri Yeronimo Garasiyani wamufashije cyane muri uko kuvugurura kwari kugitangira. Ubwo icyo gikorwa cyari kijemo agatotsi, umukuru w’Abakarume amusaba kwifungirana burundu muri imwe muri izo monasiteri. Yahisemo iya Tolede aho azandikira igice kinini cy’igitabo kivuga ku Ishingwa ry’Ingo (Livre des Fondations), anatangira kandi igitabo cye remezo bita Ibyumba cyangwa Ingoro y’Imbere ( Demeures ou Chateau Intérieur).
Nyuma yo kugabanyamo ibigo by’Abakarume bakurikiza ivugururwa mo intara, Tereza akomeza urugendo. I Burugosi ni ho azashinga monasiteri ya nyuma mu munaniro ukabije. Imbaraga ze zitangira gukendera. Yari afite imyaka mirongo itandatu n’irindwi, kandi yari azi ko urupfu rwegereje. Mu minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga, Tereza ava i Burugosi ari kumwe n’umwisengeneza we (niece) Terezita (la fidèle converse), Ana wa mutagatifu Baritolomayo. Bamaze ukwezi i Palenshyiya babona gukomeza. I Valadolidi, uwari mama mukuru w’ikigo kandi akaba umwisengeneza we Mariya Batisita amuzengereza amubaza ikibazo kijyane no kuzungura. I Medina, bamusaba kujya i Aluba ya Torumesi mbere yo kugera i Avila. Ahagera yazahaye cyane. Nyuma y’iminsi mike bamuzanira impamba y’urugendo [viyatiko], yiyamira agira ati « Nyagasani kandi Mugabo ncuti yanjye […] Igihe kirageze ngo unduhure! » Ni bwo atangaje ipfundo n’icyerekezo cy’ubutumwa bwe muri aya magambo yakundaga gusubiramo kenshi: « Noneho ndi umukobwa wa Kiliziya! » Tereza wa Yezu yitaba Imana ku wa 4 Ukwakira 1582. Umurimo we wari urangiye n’icyo Nyagasani yagennye cyujujwe. Kumwibuka muri Kiliziya bikaba byarashyizwe ku wa 15 Ukwakira.
[1] Alonso Sanshezi wa Cepeda yavutse mu w’1480 i Tolede yitaba Imana afite imyaka 63 ku wa 24 Ukuboza 1543. Yashakanye bwa mbere na Catalina del Peso (Gatalina wa Peso) mu w’1505 babyaranye abana babiri, umugore we yitaba Imana mu w’1507. Mu w’1509, yongera gushakana na dona Beatriz de Ahumada (Beyatrise wa Ahumada). Mu w’1512 mbere y’ivuka rya Tereza yagize uruhare nk’inararibonye mu ntambara ya Navarre. Tereza amuvugaho kenshi cyane mu mutwe wa mbere w’igitabo cy’ubuzima bwe, agaragaza uko yari ateye. Mu minsi ye ya nyuma abana be bamushizeho asigara wenyine ; bari baravuye i Avila. Tereza na murumuna we Juana (Yohana) ni bo bamwiseho mu busaza bwe.
[2] Dore urutonde rw’amazina y’abavandimwe ba Tereza : Fernando, Rodrigo, Juan, Lorenzo, Antonio, Pedro, Jeronimo, Agustin na Juana. Tereza akurikira Rodrigo.
[3] Ubwo Tereza yavukaga ni bwo ababikira batahaga ku mugaragaro monasiteri y’Ukwigira umuntu ya Avila.
[4] Mu nyandiko ze, Tereza azakunda kuvuga kuri Mutagatifu Yozefu, ibyiza amukesha. Ikigo cya mbere azashinga azacyimwitirira. Mu nsanganyamatsiko zikurikira tuzagira icyo tugaragaza ku nyigisho ye .



There are no reviews yet.
0
0
0
0
0
Enter your rating:
This is the official website of the Regional Vicariate of the Discalced Carmelites in Burundi and Rwanda.
Copyright 2013 Amahoro.pl. All rights reserved. Website project: Fr. Fryderyk Jaworski, ocd

Back to content