N° 1 (2013) - Amahoro.pl

The Carmelite Family
Burundi - Rwanda
Go to content

N° 1 (2013)

Spirituality > The Scapular > Formation
Kirundi N° 1 (2013)

URUHARE RW’UMULAYIKI MU BUTUMWA BWA KILIZIYA
BWO KWAMAMAZA INGOMA Y’IMANA

Intangiriro   
"Imana iravuga iti "Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu" (Intang 1, 26). Aya magambo yo mu gitabo cy’intangiriro afite agaciro gakomeye kuko atwereka ko mu iremwa, muntu ataremwe kimwe n’ibindi biremwa. Abitambukije agaciro. Muntu ahora ashakisha gusa n’Umuremyi. Mutagatifu Agusitini niwe ugira ati "Umutima wanjye ntuzatuza bibaho utaratura muri Wowe." Ibyo bisobanura ko kuri no si turi abagenzi. Urugendo dukora, turukorana n’abandi. Tugenda rero turi umuryango mugari ariwo twita Kiliziya. Twakwibaza tuti "Ni ki dukora kugira ngo urwo rugendo rugende neza?" Twese Yezu aduhamagarira kuba intungane: "Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane" (Mt 5, 48). Kugirango ubwo butungane tubugereho dufite icyo dusabwa gukora. Tugomba gukora urugendo kugira ngo tubugereho. Buri wese rero arukora akurikije icyo aricyo muri wa muryango mugari. Muri uku kuzirikana kwacu turibanda ku ruhare rw’umulayiki muri urwo rugendo. Ese umulayiki yumva ate uwo muryango mugari agize ubwe?

Umulayiki ni muntu ki ?
Mbere yo kureba icyo aricyo umulayiki, tubanze turebe icyo ijambo ry’Imana ritubwira ku bijyanye n’uruhare rw’umulayiki cyane cyane mu ntangiriro za Kiliziya. Abakiristu ba mbere "Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga" (Intu 2, 42). Ubwo bumwe bwabarangaga nibwo bwatumaga bubaka Kiliziya maze ingoma y’Imana igakwira hose. Uko gusangira byose byatumaga ntawumva ko hari icyo atunze ku giti cye. Nibyo dukomeza kumva mu gitabo kitubwira amateka y’intangiriro ya Kiliziya: "Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari cye bwite, ahubwo byose byari rusange kuribo. Nuko intumwa zigakomeza guhamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose. Koko rero, nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo, bakagishyikiriza Intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye" (Intu 4, 32-35). Usibye ibyo byabarangaga, tubona hirya no hino muri Bibiliya abantu batandukanye bagenda bogeza Inkuru Nziza (Intu 11,19-21; 18,26; Rom 16,1-16; Fil 4,3).

Muri iki gihe cya none rero umulayiki aributswa uruhare rwe muri Kiliziya. Kiliziya ni umuryango mugari w’abana b’Imana. Umuntu yinjira muri uwo muryango igihe abatijwe. Pawulo mutagatifu agereranya Kiliziya n’umubiri w’umuntu. Umubiri ni umwe ariko ingingo zikaba nyinshi. Nibyo adusobanurira mu ibaruwa ye yandikiye abanyakorinti: "Mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: niko bimeze no muri Kristu. Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. (…) Koko rero umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe gusa, ahubwo ugizwe na nyinshi. (…) Niba hari urugingo rubabaye, izindi zose zisangira ako kababaro; niba hari urugingo rumerewe neza, izindi nazo zirishima. Namwe rero muri umubiri umwe ariwo Kristu, kandi mukaba ingingo ze, buri muntu ku giti cye" (1Kor 12,12-14.26-27). Ngiyo impamvu ituma twese abakristu tugomba gufatanya kugira ngo Ingoma y’Imana yogere hose nk’uko tudahwema kubisaba mu isengesho Yezu ubwe yigishije intumwa igihe tugira tuti: "Ubwami bwawe nibuze" (Mt 6,10). Kwivugurura rero mu myitwarire ni ngombwa kugira ngo uwo muryango ukomeze gukura no gusagamba mu rukundo: "Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe. Niwe uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo" (Ef 4,15-16).

Abalayiki rero ni rumwe mu ngingo zigize uwo mubiri Kristu abereye umutwe. Iyo tuvuze abalayiki twumva abakristu bose uvanyemo abari mu rwego rwa gisaseridoti (abepiskopi, abapadiri n’abadiyakoni) n’abari mu miryango y’abihayimana izwi na Kiliziya. Ni ukuvuga abantu bose babaye umwe na Kristu kubwa batisimu, binjiye mu muryango mugari w’Imana bityo bakagira umurage ku murimo wa gisaseridoti, wa gihanuzi, wa cyami bikomoka kuri Kristu, bakaba barangiriza ubutumwa bwabo butandukanye mu mbaga y’abakristu muri  Kiliziya no mu isi.

By’umwihariko rero abalayiki barangiriza ubutumwa bwabo bwa buri munsi mu ngo iwabo, mu kazi hirya no hino. Ni muri iyo mirimo inyuranye bakora basabwe kuba abahamya ba Kristu; kugaragaza ko ingoma y’Imana ibarimo rwagati. Ibyo bakora byose bigomba guhesha ikuzo Imana. Igihe cyose berekeje ibyo bakora ku Mana, baba barushaho kugira isi nziza no kuyitagatifuza: "bityo namwe mube nk’amabuye mazima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo, mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu. (…) Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza, mwebwe abatari umuryango w’Imana kuva kera, ubu ngubu noneho mukaba mwarabaye umuryango wayo, mwebwe mutari abo kugirirwa imbabazi, ubu ngubu noneho mukaba mwarazigiriwe" (1Pet 2, 5.9-10). Aha niho hashingiye iyobokamana nyaryo rijyana no guhora twivugururamo twese ababatijwe amatwara mashya: "Bavandimwe rero mbinginze ku bw’impuhwe z’Imana: nimuture imibiri yanyu, ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima. Kandi ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye" (Rom 12,1-2).

Byongeye kandi abalayiki, mu buzima bwabo ni ikimenyetso kigaragara cy’ingoma y’Imana. Akaba ariyo mpamvu bagomba guhora biteguye gusobanura iby’amizero yabo: "Ntimugatinye ababatoteza, ngo muhagarike umutima; ahubwo nimwubahe Kristu mu mitima yanyu, kuko ari We Nyagasani. Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza kubyerekeye ukwizera kwanyu" (1Pet 3,14-15). Uko kwizera rero umulayiki agukomora k’ubudahemuka: "Si ibyo byonyine, twiratana ndetse n’ibitotezo, kuko tuzi ko ibitotezo bitera kwihangana, ukwihangana kugatera kudahemuka, ukudahemuka nako kugatera kwizera, ukwizera ntigutamaze, kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe" (Rom 5, 3-5). Umulayiki abaho ubuzima bwe afite ibyiringiro byo kuzatura mu bwami bw’Imana ubuziraherezo igihe cyose azaba yatsinze icyitwa ikibi cyose: "Icyaha rero nticyongere kugenga umubiri wanyu uzapfa ngo gitume mwumvira irari ryawo. Kandi imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha ngo ibe intwaro zo kugira nabi, ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu, imibiri yanyu muyegurire Imana ibe intwaro z’ubutungane" (Rom 6,12-13).

Abalayiki rero bazarangiza ubutumwa bwabo mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. „Ukwemera rero ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara" (Heb11,1). „Ukwemera niko kwatumye kandi Abrahamu yumvira Imana, agenda agana igihugu yari guhabwa ho umurage, kandi agenda atazi iyo ajya" (Heb11,8). Ukwemera ntigutandukana n’ukwizera, ndetse n’urukundo. Nibyo Pawulo mutagatifu aduciramo amarenga agira ati: „Ubu ngubu turasa n’abarebera mu ndorerwamo, ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi. Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu, birabangikanye; ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo" (1Kor 13,12-14). Niba twemera ko hari ubugingo bw’iteka, ukwizera kuduha kumva tubufite mu gihe cya none tubifashijwemo n’imbaraga z’Imana arizo rukundo rwayo rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe. Byongeye kandi itegeko rikuru kandi rikubiyemo ayandi niryo ridutera ishyaka muri uko kurangiza ubutumwa. Nta kindi Imana ishaka k’umukristu uwariwe wese atari ukugira ngo bose bayimenye. Yezu mu isengesho rye rya gisaseridoti agira ati: „Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu" (Yoh 17,3).

Umutungo wa Kiliziya
Umubyeyi Kiliziya rero mu minsi ya none idushishikariza kumenya ubukungu bwayo itunze. Iyo ubajije abantu benshi uti umutungo wa Kiliziya ni uwuhe? Abenshi bakunze guhita basubiza bati: amazu, imodoka, amasambu (imbago) n’ibindi. Umutungo wa Kiliziya rero twawugabanyamo ibice bibiri: umutungo utononekara n’umutungo wononekara dukurikije ndetse amagambo yo mu ndangakwemera yacu:Ndemera Imana Data yaremye ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka"Umutungo utononekara cyangwa se utaboneshwa amaso y’umubiri ku buryo bworoshye kandi bwihuse ni : Ijambo ry’Imana n’Amasakaramentu. Ijambo ry’Imana ni Yezu Kristu ubwe nk’uko tubisanga mu ntangiriro y’ivanjiri ya Yohani: Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana" (1,1). Niwe rero Imana yatubwirishije icyo yashakaga kutubwira. Ubukungu rero Kiliziya ifite ni Imana ubwayo. Akaba ariyo mpamvu Kiliziya itazigera ubwo irangiza gusesengura icyo Jambo. Uwo Jambo rero niwe uduhishurira byose: Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye" (Heb 1,3).

Amasakaramentu nayo ni ubukungu bwa Kiliziya kuko ari Kristu ubwe wayaduhaye kugira ngo adushyigashyige mu mushyikirano wacu n’Imana. Amasakaramentu ni ibimenyetso bigaragara bidutagatifuza, bikaduhuza n’Imana. Ubuzima bw’amasakaramentu buduhuza cyangwa se budusabanisha n’Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu, butuma tugira umurage ku buzima bw’Ubutatu Butagatifu. Bityo bukaduha kubaho, gukora no kwitwararika ku buryo bwa gikristu mu byo tubamo ubuzima bwacu. Amasakaramentu fatizo cyangwa se shingiro (Batisimu, Ugukomezwa, Ukaristiya) adukomeza mu buzima bwacu; isakaramentu ry’Ukwiyunga n’Ugusigwa kw’abarwayi aratwegura (aratugorora) akadukomeza mu gihe tuba dufite intege nke. Isakaramentu ry’Ugushyingirwa niry’Ubusaseridoti adufungurira inzira y’ugukorera Ingoma y’ijuru twitangira abandi cyangwa se dufatanya nabo. Amasakaramentu niyo agize ubuzima bw’umukristu gatolika kuko tuzi neza ko mu yandi madini batagira masakaramentu nkayo dufite muri Kiliziya. Mutagatifu Tomasi wa Akwini, umuhanga mu nyigisho zibijyanye n’ubumenyi bw’Imana niwe ugabanya amasakaramentu mo ibice bitatu akurikije ubuzima bw’umuntu uko dusanzwe tubuzi. Umuntu aravuka, agakura ariko mu kubaho kwe  akenera kurya, iyo arwaye  akenera kwivuza. Amasakaramentu rero anonosora neza uwo mubano wacu n’Imana. Twese tuzi neza ko dufite amasakaramentu arindwi : Batisimu, Ukarisitiya, Ugukomezwa, Penetensiya (isakaramentu ry’imbabazi), Ugusigwa kw’abarwayi,Ugushyingirwa, Ubusaseridoti.

Amasakaramentu agabanyijemo ibice bibiri. Hari ayo umuntu ahabwa rimwe gusa (Batisimu, Ugukomezwa n’Ubusaseridoti) kandi akaba afite ikimenyetso kidasibangana. Andi umuntu ashobora kuyahabwa kenshi. Muri rusange umuntu ahabwa atandatu gusa. Bitewe n’mpamvu zinyuranye umuntu ashobora kuyahabwa yose. Muri kiliziya gatolika romani, uhawe ubusaserdoti ntashobora gushaka, ushatse nawe ntahabwa ubusaserdoti. Kandi ubusaserdoti ntibuhabwa igitsina gore.

Umutungo rero wononekara ugizwe n’abakristu, amasambu, inzu, imodoka, amafaranga n’ibindi. Ibyo byose ni ibifasha kugira ngo Ingoma y’Imana ikomeze kwamamara no kwogera hose. Mu yandi magambo, umutungo wononekara ni bintu bikoreshwa kugira ngo Kiliziya irangize umurimo wayo yahawe na Yezu Kristu hano ku isi. Niyo mpamvu Kiliziya ubwayo ari isakaramentu. Kiliziya ntiriho kubwayo ibereyo Kristu kandi ikaba isabwa guhora ishaka gusa nawe. Umukristu w’umulayiki rero nawe ntahejwe muri urwo rugendo rugana ubwami bw’ijuru. Arabishishikarizwa hamwe n’abandi bakristu (abapadiri, abihayimana) cyane cyane muri no si ya none icumbamo inabi y’urwango, akarengane, umwiryane, intambara n’ibindi

Umwanzuro
Mu gusoza rero twagira ngo twibande k’umulayiki w’umukarumeli. Twarebeye hamwe uko umulayiki yakora ubutumwa bwe muri Kiliziya kugira ngo Ingoma y’Imana yogere hose. Ibyo umulayiki w’umukarumeli yatangaho umusanzu ni byinshi, gusa turibanda kuri kimwe cy’ingenzi kandi duhamya ko aricyo n’ibindi bishamikiyeho. Kwiyemeza gukurikira inzira ya Karumeli ni ukwiyemeza kubaho ubuzima bw’isengesho. Isengesho ni kimwe mubyo umulayiki w’umukarumeli yakagombye gutangaho inkunga cyangwa se umusanzu mu kugira ngo ubwami bw’ijuru bwogere hose. Ibyo ntibivanaho ibyo twavuze haruguru. Agomba rero kurangwa n’ishyaka ryaranze umuhanuzi Eliya. Eliya akamubera urugero mu gushyikirana n’Imana mu isengesho ry’umutuzo. Ibyo bishoboka igihe umuntu ashoboye kurenga imihihibikano n’ibibazo by’isi maze agatuza : « Ako kanya, haza inkubi y’umuyaga usatagura imisozi kandi umenagura amabuye imbere y’Uhoraho, ariko Uhoraho ntiyari muri uwo muyaga. Nyuma y’umuyaga haba umutingito w’isi, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Nyuma y’umutingito w’isi haza umuriro, ariko Uhoraho ntiyari awurimo. Noneho nyuma y’umuriro, haza akayaga gahuhera. Eliya akumvise, yipfuka igishura cye mu maso maze arasohoka ahagarara ku muryango w’ubuvumo. Ijwi riramubaza riti „Eliya urakora iki hano ?" Arasubiza ati „Nagurumaywemo n’ishyaka ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo" (1Bami 19,11-14).

Isengesho niryo rishobora gutuma umuntu atsinda ibishuko, ndetse n’ibindi byago bishobora kubangamira ukwamamazwa kw’Inkuru Nziza. Ni urugero rukomeye Yezu aduha mu ivanjiri, igihe ashishikariza abe kuba hamwe nawe (Mt 26,36-38). Isengesho ni ubuzima bw’umukarumeli. Abatagatifu ba Karumeli bose bagaruka kenshi ku isengesho. By’umwihariko Kiliziya yita Tereza wa Yezu umwarimu w’isengesho. Uyu Tereza rero niwe udusobanurira by’akarusho mu nyandiko ze zose uburyo yashyikiranaga n’Imana.

Muri uyu mwaka Kiliziya yahariye ukuzirikana ku kwemera nta kindi wasigira  abalayiki atari ukwivugurura mu mushyikirano wabo n’Imana binyuze mu buzima burangwa n’insengesho ritaretsa. Umubyeyi Bikiramariya nabaherekeze muri urwo rugendo rwa buri munsi kandi abafashe kuvugurura amasezerano bagiranye n’Imana igihe binjiye mu muryango mushya w’abana b’Imana ari wo Kiliziya ku bwa batisimu. Imana irasingizwa iteka ryose. Amen

KINYRWANDA
URUHARA RW'ABALAYIKE MU BUTUMWA BWO
KUMENYESHA UBWAMI BW'IMANA


Itanguriro
Imana ivuga iti: "Tugire umuntu tumwishushanyeko, ase natwe" (Amamuko 1,26). Aya majambo yo mu gitabu c'Amamuko afise akamaro kanini kuko atwereka ko umuntu ataremwe co kimwe n'ibindi biremwa, ariko abirusha agaciro. Umuntu aguma arondera gusa n'Umuremyi. Ogustino mweranda niwe avuga ati: "Umutima wanje ntuzoshobora gutekana neza udatekaniye muri Wewe."Ni ukuvuga ko kuri ino si turi  mu rugendo. Urugendo tugira, turufatanya turugirana n'abandi. Tugenda turi mu muryango munini ari wo twita Ekleziya. Twokwibaza duti: Twokora iki kugirango urwo rugendo rugende neza? Twese Yezu aduhamagarira kuba beranda: "Mweho rero ni mube beranda nkuko so wanyu wo mw'ijuru ari mweranda" (Mt 5,48). Kugirango dushikire ubwo bweranda turafise ico dusabwa gukora. Dutegerezwa kugira urugendo.Umwe wese rero agira urwo rugendo akurikije ico ari muri "Ekleziya-Muryango". Muri kino kiganiro cacu turashimikira ku ruhara rw'umukristu asanzwe muri urwo rugendo. Umulayike yoba ategera gute uwo Muryango munini ahurikiyemwo?  

Umulayike ni muntu ki?
Imbere yo kuraba insiguro y'umulayike, tubanze turabe ico Ijambo ry'Imana ritubwira kubijanye n'uruhara rw'umulayike cane cane mu misi yambere ya Ekleziya-Muryango. Abakristu ba mbere "barashishikara muvyo kwigishwa n'abatumwa n'ukugira ubumwe, muvyo kumanyura Umukate n'ugusenga" (Ibik. 2,42). Ubwo bumwe bwarabaranga hagati yabo nibwo bwatuma bubaka Ekleziya maze ubwami bw'Imana bukwira hose. Ukwo gusangira vyose vyatuma atawumva ko hari ico atunze yisangije. Ni navyo tubandanya tuzirikana mu gitabu kivuga kahise k'intango ya Ekleziya. "Abari bamaze kwemera bose bari bahuje umutima n'umushaha kandi muri bo ntawagira ngo ivyo atunze ni rwiwe, yamara vyari ivya bose. N'uko rero abatumwa bagira ubukuru bwinshi mu gushingira intahe izuka ry'Umukama bagaterwa na bose iteka rinini. Vyongeye muri bo ntanumwe yari n'ico akenye. Harimwo abatunzi bafise imirima canke amazu, bakabigurisha hanyuma bakazana ikiguzi c'ivyo bari bagurishije. Ivyo biguzi bakabishikiriza Abatumwa nabo bakabigabangana abariho bose umw'umwe ibimukwiye (Ibik 4,32-35). Kiretse ivyo vyabaranga tubona hirya no hino muri Bibiriya abantu batandukanye barakwiragiza Inkuru Nziza (Ibik 11,19-21;18,26 ; Rom 16,1-16; Fil 4,3).

Muri iki gihe turimwo rero umulayike aributswa uruhara rwiwe muri Ekleziya. Ekleziya ni umuryango munini w’abana b’Imana. Umuntu yinjira muri uwo muryango igihe abatijwe. Paolo mweranda agereranya Ekleziya n’umubiri w’umuntu. Umubiri ni umwe ariko ingingo zikaba nyinshi. Nivyo Paolo mweranda adusigurira mw'ibaruwa ryiwe yandikiye abanyakorenti:" Nkuko umubiri ari umwe ukagira ingingo nyinshi, nazo izo ngingo zikagira umubiri umwe naho ari nyinshi, niko Kristu ameze nawe. None natwe muri Mutima umwe niho twabatirijwe twese ngo tube umubiri umwe ... koko, umubiri ntugirwa n'urugingo rumwe ariko ugirwa n'ingingo nyinshi... iyo urugingo rumwe rubabaye, ingingo zose zirababarana narwo, cabure iyo urugingo rumwe rutewe iteka, ingingo zose zihimbarana narwo" (1Kor 12,12-14.26-27). Ng'ico rero igituma twese abakristu dutegerezwa gufashanya kugirango Ubwami bw'Imana bukwire nk’uko tudahengeshanya kubisaba mu gisabisho Yezu wenyene yigishije abatumwa igihe tugira duti: "Ubwami bwawe nibuze" (Mt 6,10). Kwinagura rero mu migenzo birakenewe kugira ngo uwo muryango ubandanye gukura no gusagarara mu rukundo:"Ariko tugumane ukuri mu rukundo, tuzokura tugana mu buryo bwose uwur' Umutwe, ariwe Kristu" (Ef 4,15-16).

Abalayike rero ni imwe mu ngingo zigize uwo mubiri Kristu abereye umutwe. Iyo tuvuze abalayike twumva abakristu bose ukuyemwo abari mu rwego rwa gisaserdoti (abepiskopi, abapatiri n’abadiyakoni) n’abari mu miryango y’abihebey'Imana izwi na Ekleziya. Ni ukuvuga abantu bose babaye umwe na Kristu kubw'ibatisimu, binjiye mu muryango munini w’Imana bityo bagasangira umurimo wa gisaserdoti, wa gihanuzi, wa cami bikomoka kuri Kristu, bakaba barangura ubutumwa bwabo butandukanye mu rwego rw' abakristu muri Ekleziya no kw'isi.

Abalayike barangurira rero bimwe bishitse ubutumwa bwabo bwa misi yose mu ngo iwabo, mu kazi hirya no hino. Ni muri iyo mirimo itandukanye bakora, basabwe kuba ivyabona vya Kristu; kugaragaza ko Ubwami bw' Imana buri hagati y'abo. Ivyo bakora vyose bitegerezwa guha ishimagizwa Imana. Igihe cose berekeje ivyo bakora ku Mana, baba bariko barararushirizaho kugira isi nziza no kuyitagatifuza: "ni mwubakwe namwe nk'amabuye mazima mugire inyubakwa y'umutima y'ubusaserdoti bweranda, ngo muhereze amashikanwa yuzuye Mutima kandi akwiye gushimwa n'Imana  muri Yezu- Kristu(...) mweho muri umuryango Imana yitoreye ubusaserdoti bw'i bwami, igihugu ceranda, intara Imana yigaruriye kugirango muyagire isi ivyiza yagize mu kubakura mu mwijima ikabahamagarira mu muco wayo w'agatangaza; kera nta ntara mwarimwo, ariko noneho muri intara y'Imana; kera ntimwari bwagirirwe ikigongwe, ariko noneho mwarakigiriwe" (1Pet 2, 5.9-10). Aha niho hashimikiye ukugamburukira Imana nyakwo kujana no kwama twiyubura tukaba bashasha twese ababatijwe tukaba nka matara mashasha:"Benewacu, ndabahanuye kubw'ikigongwe c'Imana ngo muhereze imibiri yanyu nk'ishikanwa rizima ryeranda rishika Imana kunyota: "uko niko muyikorera ku mutima. Kandi ni mureke gufata imigenzo y'iyi si, ariko ni muhinduke mu kwama mwiyubara  ubwenge bwanyu ngo musobanure neza ivyo Imana ishaka, ari vyo vyiza, bishemeye kandi bitunganye rwose" (Rom 12,1-2).

Vyongeye kandi abalayike, mu buzima bwabo ni ikimenyetso kigaragara c’Ingoma y’Imana. Akaba arico gituma bategerezwa kwama biteguriye gutegera ivyerekeye amizero yabo:"Ariko muramutse mubonye amakuba muzira ubutungane, muzoba muhiriwe! Ntimutinye ubwoba babatera kandi ntimuhagarike umutima. Ariko ni mwubahe mu mishaha yanyu Kristu nk'Umukama mukwama mufise iryo mwishura umwe wese ababaza ivyerekeye wamwizero ubabamwo" (1Pet 3,14-15). Uko kwizera rero umulayike agukomora k’ubudahemuka:"Si ivyo bisa, turahimbawe kandi no mubitugora, tuziko ibitugora bivyara ubwiyumanganyi, ubwiyumanganyi bukavyara  uburindutsi , uburindutsi nabwo bukavyara umwizero. Nawo umwizero ntutetereza kuko urukundo rw'Imana  rusasagaye  mu mishaha yacu kubera Mutima Mutagatifu twahawe" (Rom 5, 3-5). Umulayike abaho mu buzima bwiwe yizigiye kuzoba mu bwami bw’Imana imyaka yose igihe cose azoba yatsinze icitwa inabi cose:"Igicumuro rero ni kireke kuganza mu mubiri wanyu ukwiye gupfa, mwoye kwumvira inyoshambi zaco; kandi ni mureke guhebera igicumuro ingingo zanyu ngo zirwanire ubugunge; ariko ni mwihebere Imana nk'abazima bavuye mu rupfu, mukayihebera ingingo zanyu ngo zirwanire ubutungane" (Rom 6,12-13).

Abalayike rero bazohereza ubutumwa bwabo mu kwemera, mu kwizigira no mu rukundo. "Ukwemera rero ni kwo shimikiro nyakuri ry'ivyo twizigiye, nico kimenyamenya c'ivyo tutabona" (Heb 11,1). Umwanditsi w'iryo baruwa arabandanya ati:"Ukwemera niko kwatumye kandi Ibrahimu agamburuka mu gihe yahamagarwa akagenda mu gihugu yari yagenewe kuzotorana kandi yagenda atazi iyo aja, agenda agana igihugu yari guhabwa ko iragi" (Heb 11,8). Ukwemera ntigutandukana n’ukwizigira, mbere n’urukundo. Nivyo Paolo mweranda aducira ku mayange  mu kuvuga ati: "Ubu turabira mucirore ivyijiji, ariko hanyuma tuzobona imbonankubone. Ubu nzi agace, ariko hanyuma nzomenya nkuko nanje menywa n'Imana. None rero hagumaho ukwemera ukwizigira n'Urukundo, ivyo uko ari bitatu; ariko ikibiheta vyose ni urukundo" (1Kor 13,12-14).

Ni twaba twemera ko hari ubuzima budahera, ukwizigira kuduha kumenya ko tubufise mu gihe ca none tubifashijwemwo n’ububasha bw'Imana aribwo rukundo rwayo rwakwiragijwe mu mitima yacu na Mutima Mweranda twahawe. Bisubiye kandi ibwirizwa rikuru kandi ari naryo ayandi yose ashimikiyeko riduha ingoga muri ubutumwa. Nta kindi Imana ishaka k’umukristu uwariwe wese atari ukugira ngo bose bayimenye. Yezu mu gisabisho asabira abasaserdoti avuga ati: "Ubuzima budahera nabwo ni ukumenya wewe Mana rudende y'ukuri n'uwo watumye Yezu-Kristu"(Yoh 17,3).

Itunga rya Ekleziya
Ekleziya, umuvyeyi rero mu minsi ya none ibandanya kutumenyesha itunga ryayo. Iyo ubajije abantu benshi uti: itunga rya Ekleziya ni irihe? Abenshi bakunda guca bishura bati: amazu, imodoka, amatongo n’ibindi. Itunga rya Ekleziya rero tworicamwo ibice bibiri: Itunga ritononekara n’iryononekara ni : Ijambo ry’Imana n’Amasakramentu. Ijambo ry’Imana ni Yezu Kristu ubwiwe nk’uko tubisanga mu ntango y’Inkuru Nziza ya nditswe na Yohani: "Mbere na mbere hose Jambo yariho, kandi Jambo yari kumwe n'Imana, kandi Jambo yari Imana" (Jn 1,1). Niwe rero Imana yaciyeko ngo itubwire ico yashaka kutubwira. Itunga rero Ekleziya ifise ni Imana ubwayo. Akaba ari co gituma Ekleziya itazokwigera iheza kwiga no kuzirikana uwo Jambo. Uwo Jambo rero niwe aduhishurira vyose: "Kuko ari Umwakaka w'Ubuninahazwa bwayo n'akaranga ka kamere yayo akaba ariwe ashigikiza vyose Ijambo ryayo ritananirwa" (Heb 1,3).

Amasakramentu nayo ni itunga rya Ekleziya kuko ari Kristu ubwiwe yayaduhaye kugira ngo atugumize mu bunywanyi bwacu n’Imana. Amasakramentu ni ibimenyetso bigaragara bidutagatifuza, bikaduhuza n’Imana. Ubuzima turonka mu masakramentu buduhuza n’Imana Data, Mwana na Mutima Mweranda, butuma dutorana ubuzima bw’Ubutatu Bweranda. Bityo bukaduha kubaho, gukora no kwitwararika rukristu mu vyo tubamwo mu buzima bwacu bwa misi yose. Amasakramentu nshimikiro (Ibatisimu, Ugukomezwa, n'Ukaristiya) adukomeza mu buzima bwacu; isakramentu ry’Ikigongwe n’Isiga kw’abarwaye aratugorora akadukomeza mu ntege nke zacu. Isakramentu ry’Ukwabirana ni ry’Ubusaserdoti atwugurira inzira y’ugukorera Ingoma y’Ijuru mu kwihebera abandi canke mu gufashanya n'abo. Amasakramentu niyo agize ubuzima bw’umukristu gatorika kuko tuzi neza ko mu yandi madini batagira masakramentu nkayo dufise muri Ekleziya.

Mutagatifu Toma w'i Akwini, umuhinga mu nyigisho zijanye n'ubumenyi mu vy'Imana niwe agabura amasakramentu mu bice bitatu akurikije ubuzima bw’umuntu uko dusanzwe tubuzi. Umuntu aravuka, agakura ariko mu kubaho kwiwe akenera kurya, iyo arwaye akenera kwivuza. Amasakramentu rero anonosora neza uwo mubano wacu n’Imana. Twese turazi neza ko dufise amasakramentu indwi : Batisimu, Ukarisitiya, Ugukomezwa, Penetensiya (isakramentu ry’Ikigongwe), Isiga ry’abarwaye, Ukwabirana, n'Ubusaserdoti.

Amasakaramentu agabuwemwo ibice bibiri. Hari ayo umuntu ahabwa rimwe gusa (Ibatisimu, Ugukomezwa n’Ubusaserdoti) kandi akaba afise ikimenyetso kitazimangana. Ayandi umuntu ashobora kuyahabwa kenshi. Muri rusangi umuntu ahabwa atandatu gusa. Bitewe n’impamvu zitandukanye umuntu ashobora kuyahabwa yose. Muri Ekleziya gatorika ya Roma, uhawe ubusaserdoti ntashobora kwubaka rukristu, uwubatse rukristu nawe ntaba agihawe ubusaserdoti. Kandi ubusaserdoti ntibuhabwa ab'igitsina gore.

Itunga rero ryononekara rigizwe n’abakristu, amatongo, inzu, imodoka, amafaranga n’ibindi. Ivyo vyose ni ibifasha kugira ngo Ubwami bw’Imana bubandanye kumenyeshwa no gukwizwa hose. Tubivuze mu yandi majambo, itunga ryononekara ni ibintu bikoreshwa kugira ngo Ekleziya irangure igikorwa cayo yahawe na Yezu-Kristu hano kw'isi. Nico gituma Ekleziya ubwayo ari isakramentu.

Ekleziya ntiriho kubwayo iriho kubwa Kristu kandi ikaba isabwe kwama irondera gusa nawe. Umukristu w’umulayike rero nawe ntakumiriwe muri urwo rugendo rugana Ubwami bw’ijuru. Arahimirizwa n’abandi bakristu (abasaserdoti, abihebey'Imana) na cane cane muri kino gihe isi yiziziwe, n'inabi akarenganyo, indyane, intambara n’ibindi.

Gusozera
Mu gusozera rero reka dushimikire k’umulayike w’umukarumeri. Twarabiye hamwe uko umulayike yokora ubutumwa bwiwe muri Ekleziya kugira ngo Ubwami bw’Imana bukwire hose. Ivyo umulayike w’umukarumeri yogaragaza mu buzima bwiwe ni vyinshi, dushimikire kuri kimwe gusa gikuru kandi ari na co twemeza ko ibindi vyoba bishingiyeko. Ukwemera gukurikira inzira ya Karumeri ni ukwemera kubaho mu buzima bw’igisabisho. Igisabisho ni kimwe mu vyo umulayike w’umukarumeri ategerezwa gukoresha ngo afashe mu gukwiza hose Ubwami bw'Ijuru. Ivyo ntibikura ivyo twamaze kuvuga. Ategerezwa  rero kurangwa n’ishaka ryaranze umuhanuzi Eliya. Eliya akamubera akarorero mu kuyaga n’Imana mu gisabisho ca misi yose. Ivyo bishoboka igihe umuntu ashoboye kurengera ihindagurika n’ingorane z'isi maze agatekana mu mutima :" Hanyuma haza umuyaga w'igihuhusi urasitura imirambi, n'amabuye arasatagurika;ariko Umukama ntiyari muri ico gihuhusi. Ico gihuhusi giheze haza ikintu kigigimvya isi, ariko Umukama ntiyari muri ico kintu. Hanyuma yaco niho haza umuriro, ariko Umukama ntiyari muri uwo muriro. Umuriro uzimye haca haza akayaga gakeyi. Eliya ngo akumve aca yipfuka umutamana wiwe mu maso, arasohoka ahagarara mu rwinjiriro rwa rya senga. Ijwi rimubwira riti: Eliya ukora iki  hano ?"Arishura ati:" Narurumbwemwo ni ishaka ry'Umukama, nyen'Ingabo" (1Abami 19,11-14).

Igisabisho ni co gishobora gutuma umuntu atsinda ibihendamaso, n’izindi ngorane zishobora kugeramira imenyekana  ry'Inkuru Nziza. Ni akarorero nyako Yezu aduha mu Njiri, igihe asaba abiwe ngo bamwame hafi (Mt 26,36-38). Igisabisho ni ubuzima bw’umukarumeli. Aberanda ba Karumeri bose bagaruka kenshi ku gisabisho. Bimwe vy'akaroruhore Ekleziya yita Tereziya wa Yezu umwarimu w’igisabisho. Uyu Tereziya rero niwe adusigurira neza mu nyandiko ziwe zose ingene yaganira n'Imana. Muri uyu mwaka Ekleziya yahariye kwemera nta kindi wosigarana abalayike atari ukwivugurura mu migenderanire y'abo n’Imana biciye mu buzima burangwa n’igisabisho ca misi yose . Umuvyeyi Bikira Mariya n'abaherekeze muri urwo rugendo rwa misi yose kandi abafashe kuvugurura indagano mwagiranye n’Imana igihe mwinjiye mu muryango mushasha w’abana b’Imana ariwo Ekleziya ku bw'Ibatisimu. Imana irakaninahazwa mu myaka yose. Amen

This is the official website of the Regional Vicariate of the Discalced Carmelites in Burundi and Rwanda.
Copyright 2013 Amahoro.pl. All rights reserved. Website project: Fr. Fryderyk Jaworski, ocd

Back to content